RFL
Kigali

Ibikubiye mu masezerano Mr Kagame yagiranye na Label yo muri Amerika ibarizwamo abakomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2024 13:27
0


Umuraperi Eric Mabano Kagame wamenyekanye nka Mr Kagame, yatangaje ko yashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ‘Black Market Records’ isanzwe ikorera mu bihugu bitandukanye birimo Uganda na Kenya.



Iyi Label isanzwe ibarizwamo abahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika nka Daddy Andre wigeze gutaramira i Kigali- Uyu mugabo azwi mu ndirimbo nka ‘Sikikukweeka’ yabaye idarapo ry’umuziki we mu gihe cy’imyaka irenga 10 ishize ari mu muziki.

Ibarizwamo kandi Vic West uzwi mu ndirimbo nka ‘Kudade’, ‘Kuna Kuna’ yahuriyemo na Fathermoh, Savara, Brandy Maina na Thee Exit Band. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 26 mu gihe cy’umwaka ishize iri ku rubuga rwa Youtube.

Iyi Label ifite icyicaro muri Amerika. Mu kiganiro na InyaRwanda, Mr Kagame yavuze ko yisanze yashyize umukono ku masezerano n’iyi Label biturutse ku nshuti ye yamuhuje n’ubuyobozi bw’iyi Label. Ati “Ni inshuti yanjye yampuje nabo, ambwira ati hari ‘label’ nshaka ko muvugana, araduhuza rero dutangira ibiganiro.”

Yavuze ko ibi biganiro byari bimaze ibyumweru bitatu bihuje impande zombi, ariko amasezerano yashyizweho umukono ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024.

Mr Kagame wamamaye mu ndirimbo nka ‘Ikofi’ yakoranye na Danny Vumbi, yavuze ko basinye amasezerano y’imyaka itatu akubiyemo ‘kunkorera ibihangano, kubimenyekanisha ahantu hose, mbese abantu banyitege’.

Akomeza ati “Nibo bagiye gushora imari mu muziki wanjye, hanyuma tugabane inyungu y’ibivuyemo.”

Yavuze ko gusinya amasezerano muri iyi Label, byanaturutse ku kuba isanzwe ikorana n’abahanzi bakomeye ku Isi, kandi avuga ko azajya akorera indirimbo bitewe n’aho bahisemo.

Avuga ati “Urumva bafite icyicaro muri Kenya na Uganda, njye rero nzajya nkorera indirimbo aho nshatse hagati yaho, kuko umuhanzi akurikira ‘Producer’.  

Mr Kagame asinye muri Black Market Studio, mu gihe hashize imyaka ibiri avuye muri Label ya Hi5. Yasobanuye ko bashyize akadomo ku mikoranire ‘kubera ko tutari tugishoboye gukorana’ kandi ‘nta kintu twapfaga, turavuga tuti reka tubirangize’.

Yumvikanishije ko mu gihe agiye kumara ari muri iriya Label nshya, bafite gahunda yo kumukorera nibura Album eshatu. Ati “Abantu banyitege. Nditeguye.”

Black Market Records ni inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yashingiye mu Mujyi wa California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1989. Yashinzwe na Cedric Singleton.

Ifite icyicaro mu bihugu birimo Kenya, Uganda, Ghana, Cuba, kandi irimo abahanzi benshi bo muri Amerika, Afurika n’indi migabane.

 

Mr Kagame yatangaje ko yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Black Market Records


Mr Kagame yavuze ko imyaka ibiri yari ishize avuye muri Label ya Hi5


Mr Kagame avuga ko mu gihe cy’imyaka itatu bazamukorera Album eshatu

Mr Kagame ari kumwe n’umuhanzi Easam mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bakoranye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ANY TIME’ YA MR KAGAME

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND